Total Pageviews

8/25/2014

Ba Sitari bo mu Rwanda, mwirinde umutego mubisha w'Agatsiko-Sajya nk'uwashibukanye mugenzi wanyu Kizito Mihigo./Bakizimbwa Paul Kizito

King James na Knowles  Butera

Muri Shikama twishimiye kubona urubyiruko rwo mu Rwanda rusigaye rubisikana mu kirere aho abasore n'inkumi batumizwa ubutitsa kujya ku migabane itandukanye y'isi gushimisha imbaga y'abantu iba yabatumiye.


Ni byiza cyane bikwiye no kwishimirwa kubona mu Rwanda hasigaye hava abahanzi, abanyamideli, abanyabugeni bajya guhangana n'ibikomerezwa by'abanyamahanga, abandi ugasanga bakorana indirimbo n'ibyamamare bizwi ku isi nka Sean Kingston wakoranye indimbo Good Time  na Tom Close, hamwe n'indirimbo Tayali,  Urban Boyz bakoranye n'ikirangirire muri Muzika Iyanya ukomoka muri Nigeria.



Shikama ihora ikurikirana umunsi kuwundi uburyo urubyiruko rw'u Rwanda rugenda rutera imbere aho usanga umuziki wa bamwe mu basore nka Jay Polly, Riderman, Bruce Melody , King James, Ama G The Black, ...ndetse n'Abari nka Knowless Butera, Oda Paccy, Young Grace, ... uryohera amatwi ukumva ubakuriye ingofero.




Impano Abasitari bo mu Rwanda bafite bagomba kuyibyaza umusaruro w'igihugu atari umusaruro w'Agatsiko-Sajya.

Umuziki, imikino n'umuco ni ibintu bigize igice kinini cy'igihugu aho usanga ababigaragaramo bakunzwe cyane bakageza aho baba ibirangirire nka Jimmy Gatete mu mikino, Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul.. muri muzika n'abandi nka ba Rutikanga, Mukamurenzi D., Disi Dieudonné, ....


Iyo ibyo byamamare bibashije gukoresha impano byagabiwe na Rurema biteza imbere igihugu cyabyibarutse ntako biba bisa. Ariko nanone biba umwaku iyo iyo mpano ikoreshejwe mu bundi buryo nk'igihe umunyagitugu akoresheje ibyo byamamare mu gushaka uko akomeza kugundira ubutegetsi.



Mu Rwanda naho, nk'uko Shikama mu bushakashatsi bwayo ibibona, Umunyagitugu Kagame ashobora kwifashisha impano urubyiruko rwiherewe maze akayikoresha agundira ubutegetsi mu gihe cy'amatora ya 2017 hamwe n'ibibazo bya politiki bimwugarije.



Iyo ukurikiranye ukuntu abagize Agatsiko kayogoje u Rwanda bikundisha bakibanda cyane baniyegereza ibyamamare byo mu Rwanda bimaze kugera kure, hanyuma ugasubiza amaso inyuma ukareba umwe mu Byamamare Kizito Mihigo aho ari ubu n'impamvu ariyo, ntiwabura kwemeza ko bitinde bitebuke n'undi nkawe ashobora gukurikiraho.



Hakorwa iki kugirango umusitari wo mu Rwanda ntagwe mu mutego w'Agatsiko-Sajya?

Shikama yamaze gutahura ko inkingi agatsiko kifashisha kayobya kanigarurira abasitari, ari ukubatunga ifaranga, kubatembereza i Burayi, Amerika n'ahandi ariko bikarangira byose umusitari yisanze mu mapingu ya polisi no muri gereza. Shikama iributsa abasitari bo mu Rwanda ko ayo mafaranga bashukishwa ntaho ahuriye n'ayo bazakura mu bikorwa byabo kuko ari abahanga kandi bakaba bakomeje gutera imbere cyane. 


Abasitari bagomba kumenya ko kujyana na Kagame hamwe n'Agatsiko ke kubyina i Boston muri Amerika atariho ibyishimo by'isi birangirira. Umusitari ashobora kwijyanayo kandi ibikorwa akoreyeyo bikamugeza kure nk'uko King James aherutse gukorera indirimbo i Miami aho ibyamamare nka Will Smith, R. Kelly bakoreye. Icyo gihe ntiyajyanyweyo na Kagame kandi indirimbo Ndagutegereje yakorereyo ubu iyoboye urutonde rw'indirimbo nyarwanda kuri Youtube.


King James na Knowles  Butera

Shikama iraburira abasitari bo mu Rwanda kwirinda kugwa mu mutego w'Agatsiko kagirango kabifashishe mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2017, hamwe n'ibibazo bya Politiki FPR yiteje ubwayo. Shikama nk'inzobere za politiki yaranze u Rwanda n'iyo rurimo ubu, turakangurira Abasitari bo mu Rwanda kwirinda gukoreshwa n'Agatsiko kifashishije impano zabo, hanyuma kakabinjiza mu bibazo bya Politiki gafitanye na Congo(FDLR, M23), Tanzaniya n'ibindi bihugu.

Kuba Agatsiko kakoresha Umusitari mu bikorwa bibi si ikintu cyakagora kuko kamutunga inoti kakamusaba guhimba indirimbo irwanya FDLR, irwanya Twagiramungu, irwanya SKUD, cyangwa gukora Filime igaragaza gutsindwa kwa FDLR, kurangira kw' Amashyaka arwanya Letay'Agatsiko n'ibindi. Ibyo ni ibintu abasitari basabwa kwirinda kandi birashoboka kubyirinda witegurira ejo heza hazaza.

Muri Shikama tukaba dushimiye Abasitari n'urundi rubyiruko muri rusange uburyo badahwema gukorera igihugu no kwihanganira ibibazo byose baterwa n'imitegekere mibi y'Agatsiko-Sajya.

Bakizimbwa Paul Kizito
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)