Total Pageviews

8/25/2014

MU ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI "SKUD" BIRIHUTIRWA GUSHINGA(GUTANGIZA) BANKI Y'URUBYIRUKO RW'U RWANDA KUGIRA NGO UBUKENE BURUGEZE KU BUCE UHEREYE MU 1962 BUCIKE BURUNDU KUKO IBYEMEZO BYOSE BYARUFATIWE MBERE BYARI MU NYUNGU Z'UDUTSIKO DUTO TW'ABANYAPOLITIKI

Mu nyandiko iherutse gutangazwa ku mugaragaro ivuga ishingwa ry'ISHYAKA RYA POLITIKI SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI, twagarutse ku rubyiruko rw'u Rwanda rwakunze guhindurwa ibikoresho by'abanyapolitiki batitaye kuri ejo heza hazaza harwo.

IBYEMEZO BYINSHI BITAKEMUYE IKIBAZO:
Ubutegetsi bwose iyo buva bukagera bwiyambaza kandi bugakenera urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 35. Ingoma ya Kayibanda uretse no kuba yaramaze igihe gito (imyaka 11 n'iminsi 4 gusa), ntiyigeze ibona umwanya uhagije wo kwita ku rubyiruko kuko yihutiye kubaka ibikorwa remezo uko yari ishoboye kandi n'intambara z'uruduca yagabwagaho n'abari barahungiye hanze y'igihugu.Repubulika ya kabiri yari irangajwe imbere na Jenerali Majoro HABYARIMANA Yuvenali nayo ntako itagize ngo yerekane ko yitaye ku rubyiruko.


Muri byinshi byarukorewe ariko ntibagere ku muzi w'ikibazo harimo gushinga minisiteri y'urubyiruko yagiye ihindurirwa inyito inshuro nyinshi; ibi mu ishyaka SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI-SKUD tukaba tubibonamo ikimenyetso simusiga cyo guhuzagurika no kutabasha kumenya icyo urubyiruko rw'u Rwanda rukeneye.

Ikindi cyakozwe ni ukubaka ibigo by'urubyiruko: Ibi bigo byagize akamaro cyane cyane mu birebana no gutanga ubujyanama hagamijwe kugira imyitwarire ihwitse n'imigenzo mbonezabupfura. Ikindi gikorwa Leta ya Habyarimana yakoreye URUBYIRUKO ni ikiganiro cyitwa URUBYIRUKO RW'U RWANDA kinyura kuri radiyo Rwanda. 

Iki kiganiro kuba umunyamakuru afata umwanya we agasanga urubyiruko ku mirenge rutuyeho rugatangaza ibibazo ruhura nabyo, mu ishyaka SKUD tubibona nk'igice kimwe cy'igisubizo ku kibazo urubyiruko rw'u Rwanda rufite. Tuvuga ko ari igice cy'igisubizo kuko kumva ibibazo gusa ntutange umusanzu mu kubicyemura haba bakibura ikintu kinini.

Ingoma ya FPR yo nta kintu na kimwe gifatika yamariye urubyiruko kuko ahubwo yarukuye n'aho rwari rwibereye ikaba yararwigishije ingengabitekerezo iteranya ikanatanya abanyarwanda.

KILIZIYA GATOLIKA Y'U RWANDA NAYO NTAKO ITAGIZE
Mu 1900 nibwo Kiliziya Gatolika yasesekaye mu Rwanda. Ni ukuvuga ko igihugu cyabonye ubwigenge ihamaze imyaka 62 yose. Mu bikorwa byinshi bya Kikiziya birebana n'urubyiruko wabonaga bigamije gushyira urubyiruko mu matsinda arufasha kugabanya ubwigunge ariko nta buryo bwo kugera ku mibereho myiza ishingiye ku ifaranga.

Ni uko hashinzwe imiryango itandukanye irimo AGASIGUTI (SCOUT), ABASAVERI, ABAJEKE, n'ibindi byinshi. Mu 2004, ubwo RADIYO MARIYA yageraga mu Rwanda mu biganiro byinshi biyinyuraho harimo n'ikitwa IHURIRO RY'URUBYIRUKO gitambuka ku Cyumweru saa munani z'amanywa kikamara iminota 30.

Iki kiganiro kikaba gicungwa kandi kigakurikiranwa na Komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ) irangajwe imbere na Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriyani uyobora diyosezi ya Byumba.
Iki kiganiro nacyo nticyakemuye ikibazo nyamukuru kibangamiye urubyiruko kuko kubasanga muri paruwasi zabo ubwabyo byonyine bidahagije.

UBWIGUNGE N'UBUKENE BY'INKUMI N'ABASORE BIGOMBA GUCIKA MU RWANDA
Mu ishyaka ryacu rya politiki SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - S.KU.D duhangayikishijwe bikomeye n'ubukene bukomeje kwibasira urubyiruko rw'u Rwanda aho kugera ku gafaranga ari ihurizo ryaburiwe igisubizo nyamara twe tubona byoroshye.

Biteye agahinda kubona umusore w'umukene, kubona inkumi ikennye yabuze amafaranga yo kugura amavuta yo kwisiga ngo ise neza.Kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu, mu ishyaka SKUD dufite umugambi mwiza wo guharanira ko mu Rwanda hatangizwa BANKI Y'URUBYIRUKO GUSA GUSA. Kugira ngo bizashoboke, tuzaharanira ko igice kimwe cy'ingengo y'imari ya Leta kizasukwa muri iyi banki izaba ifite icyicaro cyayo i Kigali kandi ikagira amashami muri buri murenge.

Muri SKUD dufite abarwanashyaka baminuje mu birebana n'amabanki ku buryo inyigo irambuye y'uko iki gikorwa kizagenda yamaze kunononsorwa. Mu rwego rwo korohereza urubyiruko kugera ku gafaranga, tuzatsimbarara ku gitekerezo cy'uko muri buri segiteri hazashyirwaho umukozi ushinzwe igikorwa kimwe rukumbi : "KWAKIRA, GUSESENGURA NO KWANDIKA NEZA BUNDI BUSHYA IMISHINGA Y'AMATSINDA Y'URUBYIRUKO ISABA INGUZANYO"

Mu ishyaka ryacu SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI turamenyesha ABASIKUDI aho bari hose ku isi ko tuzaharanira ko urubyiruko rwibumbiye mu matsinda ruzahabwa inguzanyo rutatswe ingwate ubu yaciye ibintu mu Rwanda.

Rubyiruko, banyarwanda nimwisange kandi mwisanzure mu ishyaka ryanyu SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI bityo ikinyoma cyakunze guhabwa intebe gikubitirwe ahareba inzega maze gisimburwe n'ukuri kuzabageza ku bukire munyotewe kandi  mufite ishyaka ryo kubuharanira rigatuma murara mutagohetse.

Ubuyobozi bukuru bwa SKUD