Hari abantu
bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora
igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni
ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza
intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze, Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato
atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo
abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica
kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni
umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.
Kagame ariho arasamba rwose igisigaye ni ukumuhirika wa mugani wa Padri
Nahimana Tomasi. Ikindi nkuko mwabibonye muri iriya mbonerahamwe iri hejuru,
Opozisiyo ntishobora gukora icyo kirebeli mu gihe amashyaka ayigize afite
ibyerekezo binyuranye; urugero
mwarwiboneye, bamwe ntibemera ko revolisiyo yo muri 1959 yari Revolisiyo, ngo
ishyaka rishaka gukorana nabo rigomba kubanza kuyihakana, njye rero mbona gutaburura abayoboye iriya revolisiyo nka Mbonyumutwa
Dominiko cyangwa se ukandangaza abandi nka Kayibanda Gregoire, Gitera
Habyarimana Joseph, Bicamumpaka B., Habyarimana, Juvenal, Makuza
Anastase, Habamenshi Callixte ngo bari ibiyobyabwenge, bitabuza revolisiyo
yo muri 1959 kuba yo; abaturage
bayikoreye nibo bonyine bagomba kubazwa
niba bayihakana si amashyaka. Aba kandi bakongeraho ko abahutu bose n'abataravuka
n'abazavuka, bafite icyaha rusange cy'ubujenosideri, ese
amashyaka y'abahutu azemera iyi ngengabitekerezo ni angahe? Iki wenda nacyo
bashobora guca ku nshuti zabo kikemezwa na Loni!
Revolisiyo “IKALAMU” rero
niyo yonyine ishobora kwirukana Kagame na FPR ye, nta maraso yongeye kumeneka
mu Rwanda kandi abenshi ndumva aribyo twifuza, ikanazanira umunezero buri
munyarwanda. Rwose impamvu zatumye ba Hosni Mubarak wari Prezida wa Misri,
Mouamar EL Kadafi wari Prezida wa Libya, na Zen El Abdin Ben Ali wari Prezida
wa Tuniziya bahirikwa ku butegetsi na Revolisiyo z'abaturage, zirahari mu
Rwanda kandi ziraruta izari muri biriya bihugu kiriya gihe nkuko twiboneye
zimwe murizo mu gice cya kabiri cy'iyi nyandiko. Tugarutse kuri biriya bihugu
navuze hejuru, urubyiruko rw'abashomeri rwari rwararangije amashuri rukabura
imirimo nirwo rwagiye kuri Internet,
face book, twitter maze rugenda ruganira ku bibazo byarwo.
Icyakurikiyeho ni ukumvisha ababyeyi babo ko mu gihugu hari ibibazo kandi
kugirango birangire hagomba kuba impinduramatwara mu gihugu. Icya gatatu n’uko
urubyiruko rwashyize uwo mwuka mushya no mu bandi bashomeri batize. Icya kane
n’uko abahembwaga imishahara idafashije nabo bahumutse. Abari hanze y'igihugu
nabo bagiye bashyiraho akabo bakoresheje ziriya mbuga basobanurira abaturage
uko bagomba kwifata kugirango bahirike izo ngoma. Urebye iriya muhuha
yakoresheje ikoranabuhanga kugirango igere ku mugambi wayo. Dore rero uko byakorwa no mu Rwanda:
INTAMBWE YA MBERE:( GUHUMURA)
- Abafite imbuga bose ni ugusobanurira
abaturage ibibazo biri mu Rwanda, icyabiteye n'uko byakemuka.( Ibi
byaratangiye, ntawabura gushima intambwe imbuga zimaze gutera muri iyi gahunda)
- Gukangurira abanyarwanda gusoma ibyo
imbuga zanditse, bagashirika ubwoba bakumva ko Kagame n'abicanyi be
batazashobora gusoma no kwica abazasoma ibyo banditse, kandi abaturage
bagasobanurirwa n' ukuntu umuntu akoresha amwirondoro muhimbano.
- Za kaminuza (
abarimu n'abanyeshuri) nibo bagomba gusobanurira bagenzi babo
bari mu mashuri yisumbuye icyo
revolisiyo yabo “IKALAMU” igamije: kwigobotora ingoma
y'injiji hakajyaho ubutegetsi bubereye bose, budasahura, budatonesha,
butica, butaroga, butari ubwa ba gasurantambara, kandi budateranya
abanyarwanda.
- Abanyeshuri barangije ayisumbuye bari muri TIG n'abo
mu mashuri yisumbuye nabo bagomba gukwiza ibi bitekerezo mu mashuri mato
no mu baturage.
- Abaturage bamaze gusobanukirwa, nabo
bagomba guhita bumvishwa ikigomba gukorwa.
INTAMBWE YA KABIRI:(KWINYAGAMBURA)
1.
Abaturage
bose, abanyeshuri bo mu mashuri yose n'abakozi b'ingeri zose bagomba guteranira
ku KAGARI kabo buri wa mbere kuva saa mbiri kugeza saa sita
basaba ko bakurirwaho imisoro baka idafututse: agaciro, uw'ingabo, amashuri,
sacco n'iyindi; bagasaba n'ibindi bagiye babuzwa na Leta y'agahotoro ukurikije
akagari barimo.
2.
Gusaba ko
abana babo batangiye amafranga atabarika mu mashuri barangije bakaba ari
abashomeri bahabwa akazi.
3.
Abana
barangije amashuri yisumbuye bariho bakora TIG
ya Kagame na Rucagu nabo bagomba kugira icyo babona buri kwezi, byibura
amafranga yo kugura isabune yo kumesa imyenda bajyana muri iyo TIG.
4.
Kubuza
lokodefensi, inkeragutabara, polisi n'igisoda gukomeza kudurumbanya umutekano
wabo.
5.
Kubaza
leta impamvu imfashanyo z'amahanga zihagarara.
6.
Kubuza
leta gukomeza gushora intambara mu bihugu by'abaturanyi, zitikiriramo abana
babo aba Kagame n'agatsiko bariho basamara mu misoro yabo muri Amerika.
INTAMBWE YA GATATU: ( GUSHYIGURA)
1.
Mu gihe
kimwe muri biriya bivuzwe hejuru kitabonewe igisubizo, abaturage bagomba bose
kujya guhurira ku mirenge yabo buri wa Kabiri, baka ko Leta y'Agatsiko
ivaho hakabaho amatora.
2.
Hagize
ushaka gukoresha imbaraga ngo ibi bihagarare, abaturage bose mu gihugu bahita
bikuramo ugomba gufata ubutegetsi muri buri murenge kugeza igihe ayoboreye
amatora.
3.
Gufata
Kagame n'abafatanyije nawe bose kugeza mu Murenge, bakabarindira umutekano
kugeza igihe hagiriyeho inkiko zo kubaburanisha(reba ingingo ya 12)
4.
Gufatanya
n'amahanga n'ibihugu duhana imbibe bakabuza abasoda cyangwa abahoze ari
abategetsi gutoroka igihugu.
5.
Gusaba ko
ingabo za East African Community zaza gufasha abaturage kurinda
ubusugire bw'igihugu n'umutekano igihe cy'umwaka, no gufasha mu
gushyiraho igipolisi cyo kurinda umutekano mu gihugu.
6.
Gusaba
abasoda, abapolisi, inkeragutabara gusubira mu bigo byabo.
7.
Uyoboye
umurenge ni nawe ugomba gushaka uko umutekano wa buri muturage wubahirizwa( Abaturage
nibo bagomba kwishyiriraho inzego z'umutekano wabo).
8.
Bamwe mu
basirikare bakuru na polisi bataranzweho kwica cyane kuko bose ubundi ari
abicanyi ukurikije ibyabereye mu Rwanda na Congo, bashobora guhura na komite
igizwe n'abantu 3 bavuye muri buri murenge, abantu babiri bavuye muri buri shyaka ryo hanze
y'igihugu, 2 bavuye muri buri shyaka ry'imbere bakumvikana uko bashyiraho inzego
zihamye z'umutekano zafatanya na kiriya gisoda cya EAC.
9.
Aba bo
hejuru bahita banareba uko amatora yo gushyiraho inzego z'ubuyobozi bw'ibanze
mu gihugu yakorwa.
10. Gushyiraho Leta y'agateganyo imara amezi 6
gusa. Iyi niyo yafatanya n'inzego za Loni, n'Afrika Yiyunze (
African Union) na East African community kureba uko
hashyirwaho itegeko nshinga rirengera buri munyarwanda; n'amatora y'abadepite(Ay'abasenateri
ntiyaba yihutirwa).
11.
Gushyiraho
Guverinema nyuma y'amezi 6 y'inzibacyuho.
12. Gushyiraho INKIKO GACACAII zicira
imanza abiyitaga abayobozi ku ngoma y'Abasahuzi.
13. Gushyikiriza inkiko mpuzamahanga abicanyi bose
bashakishwaga n'izo nkiko.
14. Gusaba Loni gukora anketi muri ibi bikurikira:
a) Uko Jenoside yo muri 1994 yateguwe no guhana abayigizemo uruhare
bose.
b) Guhana abantu bose bo mu gisoda bagize uruhare mu kwica impunzi i
Kibeho, mu Ruhengeri, Gisenyi, na Byumba na RDC.
c) Gushyiraho urukiko rwemeza cyangwa rugahakana ko ubwicanyi bwakorewe
abahutu muri Republika iharanira rubanda ya Congo ari Jenoside; maze hakabaho ArushaII yo gucira imanza abahamwa
n'icyaha.
15. Gushyiraho ingabo z'igihugu zihuriwemo n'amoko
yose kuva hasi kugeza hejuru, no gusezerera ingabo za East African Community.
Umwanzuro
FPR igiye idusigiye akaga katazibagirana mu
mateka y'u Rwanda n'isi yose: miliyoni z'abacu twabuze, imfubyi zitagira
kirera, abapfakazi, n'ibirema , urwango ibindi bihugu byanga abanyarwanda
kubera ubwicanyi n'ubusambo bakeka ko twese duhuriyeho n'abategetsi bacu. FPR
ariko nanone igiye idusigiye isomo ko ntawe ukwiye kwiheba mu buzima, wa
mugani ngo ntawiheba agihumeka, ko ushobora kuzunguza ipaki imwe y'isigara
n'agapaki k'ubunyobwa ejo ukagura indege, ukubaka imiturirwa, amabanki n'ibindi
ariko byose ukazabibamo nabi ukanabisiga nabi nta wawe ubiriyeho kubera
kubigeraho uri inkirabuheri, ibona buri wese ko ari injiji, icyontazi, amabyi
n'ibigarasha! Aha rero ba bandi bavuga ko ikilo cy'amahirwe kiruta ibilo jana
by'ubwenge niho babonye ko bibeshyaga.
Ikindi ihirima
rya FPR risigiye abanyarwanda, ni uko nta muntu uzongera kubeshya abanyarwanda
ngo ateye aje kurenganura ubwoko ubu n'ubu. Ubutaha ushaka kwiyibira azajye aza ninjoro asahure agwe ku
gahinga atabeshya ko aje kuvuganira ubwoko bwe, ba Musa b'ibisambo
n'abicanyi turabarambiwe. Uku kuvumbura izi nyangabirama gushobora
kuzatuma habaho ubumwe n'ubwiyunge nyakuri igihe hazaba habayeho ubutabera:
abicanyi bose bashyikirijwe ubutabera. Umuntu nanone ntiyarangiza atagiriye
inama bariya barwaye indwara yo kumva ko bavukiye gutegeka; gushaka ukuntu
bakumvikana bo n'imiryango yabo maze iyi ndwara ikavurirwa mu ngo zabo,
nk'umugabo akaba umwami cyangwa perezida icyumweru mu rugo rwe, umugore nawe
akaba ministri w'intebe, hashira ukwezi bakagurana bityo bityo kugeza batashye
kwa Rurema. Rwose bagenjeje batyo nta maraso yazongera kumeneka mu Rwanda. Utagira
umugore nawe ufite iyo ndwara, ashobora kubikora n'umuboyi we cyangwa umuyaya!
Abanyarwanda bagomba kubahwa nk'ibiremwamuntu, bizi gutekereza nk'abandi
baturage b'isi maze icyo bihitiyemo kikubahirizwa na buri wese. Turambiwe kumva
ko u Rwanda kuva rwabaho rwagiwe ruyoborwa n'abantu b'abicanyi cyangwa se abazi
ubutiriganya kurusha abandi. Niyo mpamvu rero abaturage bagiye gusezerera abo
bose bari bafite ibisigisigi bya gihake bakoresheje revolisiyo IKALAMU itamena amaraso kandi izazana amahoro
arambye kuri buri wese, mu Rwanda hose kandi y'igihe cyose.
Narangiza rero
mbaza uriya ushaka gusubira mu ndaki, impamvu ashaka kubikora. Ko uvuga ko
watowe +90% ibyo bikaba byerekana ko intore zose zigukunda ni ikihe kigarasha,
amabyi, ikiyobyabwenge , bihwahwa kiguhungese ukumva ko ugomba gusubira mu ndaki mutware? Ese
ziriya ndege, na ya miturirwa, na ya magorufa, na ya mabanki, na za nganda, na
ya mafamu, waraye amajoro udasinziriye ubikorera imipango nabyo urabijyana? Wakwerekanye
ko uri intwari, wenda abawe bakazagira icyo baramira muri ibyo mvuze hejuru,
ugakora nka Mbarushimana Callixte ukajya kwitanga mu rukiko Mpanabyaha
Mpuzamahanga i La Haye, ukiyeza ukaza ukayobora u Rwanda mu mahoro na FPR yawe,
n'ejo wenda ukazayobora Isi dore ko ngo wavukiye gutegeka gusa! Mu kinyarwanda
babwira usamba amagambo meza yo kumusezeraho bati: “ugende amahoro kandi
neza” ibi ni ukugirango umuzimu we atazagaruka kubadurumbanya. Nawe FPR
ugende amahoro kandi neza. REVOLISIYO IKALAMU nitubohore twese twese,
maze umwicanyi, isiha rusahuzi FPR igende
nk'ifuni iheze!
Nkusi Joseph
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
Iyi nyandiko yatangajwe bwa mbere kuri :
2. Radio Ijwi rya Rubanda
13.1.2013